←
IGIHE211,191 posts
IGIHE avatar

IGIHE

@IGIHE

News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda. Follow: @Storykast_ | @inoventyk | @IGIHEKulture | @IGIHESports

◷ Joined September 2009▧ 100,874 Photos and videos
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·Sep 20

Yibarutse, Grok iti “yapfuye”! Isemura ryikora rya X rishobora guhindura burundu igisobanuro cy’ubutumwa bwanditswe mu Kinyarwanda, rimwe na rimwe ikabufata nk’aho bwanditswe mu rurimi rwo muri Indonesia. Byagenze bite ku nkuru ya Miss Kundwa Doriane? Wakora iki kugira ngo wirinde kuyobywa na Grok? Soma birambuye: igihe.com/ikoranabuhanga/int…

IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·18m

Umunyamakuru w’u Burusiya yafashe amashusho y’abagize itsinda ryaherekeje Perezida Vladimir Putin mu Bushinwa, agira amatsiko y'agasanduku bari bafite ahita ababaza niba ari koko ari agasanduku Perezida agenzuriraho kandi agatangiraho amabwiriza ajyanye n'intwaro za kirimbuzi. Aka gasanduku kazwi nka Cheget, gafasha Putin gukomeza kugira ububasha bwo kugenzura no gutanga amabwiriza ajyanye n’intwaro za kirimbuzi z’u Burusiya aho yaba ari hose. Putin ari mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Aziya na Pasifika (APEC). #IGIHETrends 🎥: @CBS

0:16
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·1h

Incamake y’amakuru yiriwe avugwa ● Kaminuza y’u Rwanda yavuze kuri ruswa ishingiye ku gitsina yavuzwe ku barimu bayo ● FARDC yasenye ishuri ryigagamo abanyeshuri barenga 700 ● Ibimenyetso bishya byagaragaje ko Epstein ashobora kuba yarishwe aho kwiyahura. 🎙️: Rugamba Ornella #IGIHENews

2:21
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·2h

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka, @AngelMutabaruka yagaragaje ibintu byamutunguye muri Cambodge, by'umwihariko ibyo bavuga ku Rwanda. 🎥#IGIHE⤵️⤵️ ✍️: @Karirima1

3:14
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·3h

Umuyobozi ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Byiringiro Alfred, yabwiye RBA ko muri uyu mwaka imodoka zikoresha amashanyarazi ziyongereye kubera ko abantu bamaze gusobanukirwa inyungu zo gukoresha ibi binyabiziga haba mu kurengera ibidukikije ndetse no ku bukungu bw’igihugu. #IGIHENews

Post attachment
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·3h

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yavuze ko u Rwanda rurimo kunoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo agire ireme, arusheho gutanga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. ↔️Soma inkuru irambuye: igihe.com/amakuru/article/mi…

Post attachmentPost attachmentPost attachmentPost attachment
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·3h

🚨Kaminuza y’u Rwanda yavuze kuri ruswa ishingiye ku gitsina yavuzwe ku barimu bayo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Didas Muganga Kayihura, yatangaje ko iyi Kaminuza iri gukorana n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda), ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu iperereza ku birego bivuga ko hari abarimu basaba abanyeshuri b’abakobwa ko baryamana na bo kugira ngo babahe amanota. ↔️Soma inkuru irambuye: igihe.com/amakuru/article/ka…

IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·3h

🚨Chriss Eazy na Drama T bagiye gukorana indirimbo Amakuru IGIHE yamenye ni uko bagiranye ibiganiro biganisha kugukorana indirimbo nyuma y'igitaramo bahuriyemo i Bujumbura ku wa 7 Ugushyingo, ibikorwa byo gufata amajwi y'iyi ndirimbo byamaze gutangira ndetse amakuru yizewe ni uko izajya hanze bitarenze uyu mwaka wa 2026. Iyi izaba ari inshuro ya kabiri Chriss Eazy akoranye indirimbo n'umuhanzi wo mu Burundi, nyuma ya 'Lala' yakoranye na Kirikou Akili mu 2023. #IGIHEKulture

0:10
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·4h

Umunyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingsley wiyita Ntakirutimana yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse yunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru Rwibutso. Ntakirutimana yasuye kandi, Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi asobanukirwa byinshi ku nzira u Rwanda rwanyuzemo ruva mu icuraburindi. Uyu munyarwenya waherukaga i Kigali muri Kamena 2024, kuri iyi nshuro agiye kongera gususurutsa abakunzi be bo mu Rwanda mu gitaramo cye cyiswe ' Ntakirutimana Experience ' kizaba ku wa 27 Ugushyingo 2026 muri Kigali Universe. #IGIHENews

Post attachmentPost attachmentPost attachmentPost attachment
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·4h

🚨Abagize Inteko ya Amerika basabye ko ibihano byafatiwe u Rwanda bisubirwamo, RDC na yo ikabazwa ibyo itubahirije Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batatu bandikiye Minisitiri w'Imari n'Umutungo wa Amerika, Scott Bessent, bamusaba kongera gusuzuma ibihano byafatiwe Ingabo z'u Rwanda (RDF) na Minisiteri y'Ingabo, bagaragaza ko bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro yasinywe hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. ✍️: @SergeBim250 ↔️Soma inkuru irambuye: igihe.com/amakuru/article/ab…

IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·4h

Amakuru yiriwe avugwa: ● Abantu batanu bo mu Karere ka Ruhango batawe muri yombi bakekwaho kwica uwari ugiye kwiba ● Urubanza rwa Safari Madjaliwa rwatangiriye ku mpaka z’abasaba indishyi ● Benjamin Netanyahu yatsinzwe urugamba rwo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko 🎙️: Rugamba Ornella #IGIHENews

2:00
IGIHE Sports avatar
⟳ IGIHE retweeted
IGIHE Sports@IGIHESports·5h

🚨U Rwanda rwatakaje imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasubiye inyuma imyanya itandatu, igera ku wa 125 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026. ✍️: @erictony518 ↔️Soma inkuru irambuye: igihe.com/football/article/u…

IGIHE Sports avatar
⟳ IGIHE retweeted
IGIHE Sports@IGIHESports·4h

🚨Abadage babiri n’Umubiligi bagiye guhatanira Shampiyona y’u Rwanda ya Moto (Amafoto) Abakinnyi batatu barimo Abadage babiri n’Umubiligi, bose bakinira ku byangombwa by'u Rwanda, ni bo bahanzwe amaso mu isiganwa rya Nyirangarama Cross Country Challenge rizaba ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, rizagena uwegukana Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa kuri moto muri uyu mwaka. ↔️Soma inkuru irambuye: igihe.com/imikino/article/ab…

Post attachmentPost attachmentPost attachmentPost attachment
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·5h

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, rwatangaje abayobozi bashya barimo umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Japhet Mazimpaka wagizwe Umuyobozi wa Televiziyo za RBA zirimo RTV, KC2 na Magic Sports. Ni mu gihe Emmanuel Munyarukumbuzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire mu bijyanye n’ibiganiro n’amakuru hamwe no guhanga ibishya. Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka Japhet azamuwe mu ntera nyuma y'uko muri Werurwe 2026, yari yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2. #IGIHENews

Post attachment
IGIHE avatar
IGIHE@IGIHE·5h

Le technicien français Claude Le Roy, âgé de 78 ans, a démissionné de son poste de sélectionneur de l’équipe nationale du Congo-Brazzaville après la défaite (0-1) concédée à domicile face aux Comores, lors de la quatrième journée des éliminatoires de la Coupe d’Afrique des Nations (CAN) 2027. En savoir plus 🔗⤵️ fr.igihe.com/sports/article/…

Post attachment
IGIHE Sports avatar
⟳ IGIHE retweeted
IGIHE Sports@IGIHESports·6h

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Umutoza mushya wa Manchester United, Mauricio Pochettino, yatangiye inshingano ze muri iyi kipe kuri uyu wa Gatatu. Umukino we wa mbere uzaba ku Cyumweru, aho iyi kipe izakirwa na Liverpool. #IGIHESports

0:18