Muri iki gihembwe cy’ihinga cya A 2027, ibigori byahinzwe mu Byanya Bigega by’Ibiribwa(FoBaSi) bimeze neza.Abahinzi baragirwa inama yo gukomeza kubyitaho barwanya ibyonnyi n’indwara,kubagara ku gihe no gukomeza gufumbira neza.
Aha ni muri site ya Kinoni 2,mu Murenge wa Kigarama.
Tubararikiye gukurikira no gutanga ibitekerezo mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw'umuturage mu Igenamigambi, Ingengo y'Imari n'Imihigo y'Akarere mu mwaka wa 2027-2028, kiratambuka kuri @RadioNyagatare, guhera 17h00-18h00.
🏐🔥 “𝑲𝑰𝑹𝑬𝑯𝑬 𝑶𝒑𝒆𝒏 𝑽𝒐𝒍𝒍𝒆𝒚𝒃𝒂𝒍𝒍 𝑻𝒐𝒖𝒓𝒏𝒂𝒎𝒆𝒏𝒕” 2026
The wait is over!
Get ready for thrilling volleyball action at Kirehe Gymnasium, the new 1,000-seat indoor facility.
Bring your energy &cheer 4r the teams, and enjoy the excitement!
#RwandaVolleyball
Muraho?
Mu gihe twitegura #Amatora2026 mu nzego z'ibanze ni byiza kuzirikana uruhare rwawe mu kwitorera abayobozi.
Kuwa 24 Ukwakira hazaba amatora ku Mudugudu
Kuwa 31 Ukwakira ni amatora ku Kagari
Kuwa 7 Ugushyingo ni amatora ku Murenge
Kuwa 24 Ugushyingo ni amatora ku Karere.
📽️AMASHUSHO📽️
Abanyamakuru ba Radio Rwanda bageze mu Karere ka Bugesera ahatangiriye gahunda ya #RBAHafiYawe, yo kwegereza abaturage yo mu Ntara y’Iburasirazuba gahunda n’ibiganiro bya Radio y’Igihugu.
Ikiganiro Amahumbezi kigaruka ku makuru y’imyidagaduro ni cyo cyabimburiye ibindi muri iyi gahunda, aho kiri kubera mu Kigo cya Imbuto Hub mu Bugesera. #RBAShowbiz
📽️: @AnickUwingabiye
Uretse guhaha ku biciro biri hasi, abitabira EXPO ya @RwandaEast iri kubera mu Karere ka @KayonzaDistrict ku kibuga cya Mukarange, Buri mu Goroba barya Show n’abahanzi dukunda.
Kuri uyu wa gatanu, Saa 20h tuzataramana na Danny Nanone.
#PSFEasternExpo2026#InvestInTheEast
Aka kanya mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo, hari kubera inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'ubworozi mu Karere ka Nyagatare. Iyi nama ihurije hamwe Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, aborozi bororera mu Karere ka Nyagatare ariko batuye i Kigali ndetse n'urubyiruko ruba mu mujyi wa Kigali ariko ruvuka mu Karere ka Nyagatare.
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, KAKOOZA Henry yagaragarije abayitabiriye intambwe imaze guterwa mu iterambere ry'ubworozi, aho yasabye urubyiruko n'aborozi basanzwe bororera mu Karere, kubyaza umusaruro amahirwe ashingiye ku bworozi ahari, hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku bworozi.
Yakomeje agaragaza ko hari ibirigukorwa bizorohereza aborozi kugeza amazi mu nzuri no mu ngo. Ibi bizagirwamo uruhare n'ibikorwaremezo bitandukanye, muri byo harimo umushinga w'urugomero rwa Muvumba.
Yasabye kandi aborozi kugira uruhare mu guhindura imyumvire bagakora ubworozi bujyanye n'igihe, bwiza kandi butanga umusaruro.