
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda,yakiriye mugenzi we wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, mu biro by'Umukuru w'Igihugu biri i Entebbe muri Uganda, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirebana n'imikoranire hagati y'ibihugu byombi. Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi bibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati ya Uganda na Tanzania, kongera ubufatanye mu rwego rw'ubukungu, ndetse no guteza imbere gahunda zo kwihuza kw'ibihugu byo mu karere. #Flashfm #Amakuru


























