Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2026, @rrpplus ku bufatanye na @CHAI_health na @RBCRwanda , batangije amahugurwa y'iminsi itatu ari kubera mu Karere ka Musanze, ahurije hamwe Abajyanama b'Urungano 21, agamije kubongerera ubumenyi n'ubushobozi bwo gushishikariza abagore bafite virusi itera SIDA kwitabira serivisi zo kwipimisha HPV (Human Papillomavirus), virusi ishobora gutera kanseri y'inkondo y'umura.
Ku munsi wa mbere, hibanzwe ku kumenya virusi ya HPV, isano ifitanye na kanseri y'inkondo y'umura, uko yandura n'uko ikwirakwira, akamaro ko kwipimisha, ndetse no guhangana n'imyumvire itari yo n'izindi mbogamizi zishobora gutuma abagore batitabira serivisi zo kwipimisha.
Umutesi Raissa Violette, umufashamyumvire waturutse muri @RBCRwanda , yasobanuriye Abajyanama b'Urungano ibimenyetso bya kanseri y'inkondo y'umura, uburyo HPV yandura n'uko ikwirakwira, uburyo bwo kuyipima n'uburyo bwo kuyirinda.
Aya mahugurwa aje mu gihe u Rwanda rukomeje kwihutisha gahunda yo kurandura kanseri y'inkondo y'umura bitarenze 2027, binyuze mu kwagura serivisi zo gutanga urukingo rwa HPV ku bagore n'abakobwa bafite imyaka 30 kugeza kuri 45, ndetse no gukomeza guteza imbere serivisi zo kwipimisha.
Nyuma y'aya mahugurwa, Abajyanama b'Urungano bazagira uruhare mu gufasha abagore bafite virusi itera SIDA kubona serivisi zo kwipimisha HPV, no gushishikariza abagore n'abakobwa kwitabira gahunda yo gukingirwa HPV mu rwego rwo gukumira kanseri y'inkondo y'umura.
@rrpplus ikomeje guteza imbere uruhare rw'abaturage mu gukumira kanseri y'inkondo y'umura no kongera uburyo abagore bagerwaho na serivisi zo kwirinda no kuyisuzumisha hakiri kare.
#HPVScreening #CervicalCancerPrevention #PeerEducators #CommunityEngagement #Rwanda #HPV #CervicalCancer #CancerElimination #Mission2027
@RwandaHealth
@RBCRwanda
@Rwanda_Child
@RwandaGender
@ahfrwanda
@soscvrwanda
@sfhRwanda
@Rwanda_Edu
@giz_rwanda
@mutambukaDeo
@nsanzimanasabin
@JNdayizigiye
@CMuvunyi
@TuyishimeAlbert
@BrianChirombo
@RichardAmenyah
@AndrewGasoziNtw
@HindHassan_
@HopeandHomes
@RwandaYouthArts
@RwandaEmergency
@unicefrw
@Rwanda_CCM
@GlobalFund
@WHORwanda
@UNAIDSRwanda
@ICAP_ColumbiaU
@WVRwanda
@UNFPARwanda
@ughe_org
@UNAIDS
@uphls
@InterfaithRda
@gnpplus
@aeerwanda
@CaritasRwanda
@DuhamicAdri
@YWCARwanda
@iasociety
@CHAI_health
@CDCgov
@CDCRwanda
♧ 1 ⟳ 1 ♡ 6 ▤ 220