
DUTORE ======== RUSWA Y'IGITSINA IVUGWA MURI @Uni_Rwanda ,@KabagambeI AHAKANA YIVUYE INYUMA,IRAHARI CYANGWA NTAYO? TWAGIYE,...

Rwandan Journalist, Former Chief Editor at bwiza.com Advocacy, Accountability, Education WhatsApp (+250) 788235083

DUTORE ======== RUSWA Y'IGITSINA IVUGWA MURI @Uni_Rwanda ,@KabagambeI AHAKANA YIVUYE INYUMA,IRAHARI CYANGWA NTAYO? TWAGIYE,...

Kurikira amakuru ya @DamkRadiotv KIGALI: YISHWE AMANIKWA KU MUHANDA ============================ youtube.com/live/ztRUTTumvC0…

AMAKURU ========= Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyatangaje ko Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo (RTV, KC2 na Magic Sports), mu gihe Emmanuel Munyarukumbuzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe Content,cooperation and Innovation. RBA yashimiye aba bayobozi bombi ku nshingano nshya bahawe, @rbarwanda

Wari uzi ko, igihe wongereye cyangwa wahinduye ibikoresho byo munzu bikoresha amashanyarazi, atari byiza kubyihererana? Ingero: Firigo, ibikoresho bifasha kumutsa umusatsi, imashini imesa, electric cooker, gukora studio, … n’ibindi Uti kubera iki rero? Impamvu nta yindi ni ukwirinda inkongi y’umuriro. Iyo nzu cyangwa se icyo cyumba gishobora kuba gifite "installation" y’instinga zagenewe gucana amatara gusa, iyo ushyizeho ikintu nk’icyo utagishije Inama umuhanga mu by’amashanyarazi (electrician) byongera ibyago by’inkongi. Ni byiza rero kugisha inama umuhanga mu bya "installation" y'instinga z'amashanyarazi akareba niba iyo installation wari usangwanwe ijyanye n’imbaraga z’igikoresho gishya. Sobanuza ababifitiye ubumenyi bakugire inama. Inkongi y’umuriro yakwirindwa.

Abanyamakuru bari mu mahugurwa ku bijyanye no gukoresha imbugankoranyambaga,AI,..

Ibitaravuzwe mu rubanza rwa Dr Manirakiza wahamijwe kugura no gusambanya abana b’amasugi ============================ Urubanza rwa Dr Manirakiza Benjamin wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha byo gusambanya umwana no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, rwagaragayemo ubuhamya n’ibimenyetso bigaragaza uburyo yakoreshaga amafaranga kugira ngo ahuzwe n’abakobwa bakiri bato, cyane cyane abanyeshuri, ndetse n’abatarigeze bakora imibonano mpuzabitsina. igihe.com/amakuru/article/ib…

UBUREZI-UBUVUGIZI ===========≈===== Twuganirire! Aba basaba amafaranga ngo yo kwita ku banyeshuri by'umwihariko ubu biba bivuze iki ku ireme ry'uburezi? Uyu mubyeyi wabyibajije twamubwira iki? Ese @REBRwanda @Rwanda_Edu @NESA_Rwanda @ClaudetteIrere @JoNsengimana ibi tubihe umugisha biahyigikirwe? Nigeze kubona @KicukiroDistr babyamaganira kure,...

Nyarugenge-Gitega: Habonywe umurambo w'umuntu wegetse ku rukuta ============================ Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 18/11/2026 abaturage batunguwe n'umurambo basanze ahazwi nka Mpazi umanitse mu giti, bisa n'aho ubambye wegetswe ku rukuta,... @Nyarugenge @CityofKigali @Rwandapolice @RIB_Rw

Aba mbere bazahagera mu 2027: U Rwanda rwemeje ko ruri mu biganiro n’ibihugu by’i Burayi ku kwakira abimukira Amakuru ============================ Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko iri mu biganiro n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bigamije kureba uburyo mu Rwanda hashyirwaho ikigo cyakira abimukira batagifite uburenganzira bwo gukomeza gutura muri ibyo bihugu, aho biteganyijwe ko abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda bitarenze mu 2027. igihe.com/amakuru/article/ab…

KURIKIRA IKIGANIRO "RWANDA NKUNDA" KURI @DamkRadiotv ============================ youtube.com/live/vQoWyYZRWBo…

AMAKURU ====≈==== SAFE GAZ byabagendekeye gute! Ngo @BugeseraDistr binjiye mu kibazo cy'abakozi ba @SafeGasRwanda birukanywe binyuranye n'amategeko,bakaba barandikiye akarere nyuma yaho basabye ikigo ubwumvikane ariko ntibagire icyo babikoraho, Rurageretse abakozi bari gushaka uburenganzira bwabo @RwandaLabour @RwandaEast @PudenceR Inkuru ya @GMuhamoud


AMATORA ======== Aba nibo batowe muri 30% bahise binjira mu nama Njyanama ya @rulindodistrict 1. MUREKATETE Henriette Theophile 2. Leocadie UWANYIRIGIRA 3. Marie Assoumpta BYUKUSENGE 4. Celine UTAMURIZA 5. Placidie UWAMARIYA.

Dr. Sugira ukurikiranyweho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe yavuraga, yasabiwe gufungwa imyaka 15 ============================== Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Sugira Léonce igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 2Frw nyuma y’uko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa wari ufite uburwayi bwo mu mutwe yitagaho. Ubushinjacyaha burega Dr. Sugira Léonce, wahoze ari umuganga ukorera mu Bitaro Bivura Indwara zo mu Mutwe bya CARAES Ndera, gusambanya umukobwa w’imyaka 19 wari usanzwe arwaye igicuri, ndetse akamutera inda. Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko umubyeyi w’uyu mukobwa atanze ikirego ku wa 7 Gicurasi 2021, avuga ko umukobwa we yamusobanuriye ko kuva mu 2019, ubwo Dr. Sugira yatangiraga kumukurikirana, yakomeje kujya amusaba ko baryamana. Uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa we yakomeje kwangira Dr. Sugira kugeza ku wa 29 Werurwe 2021, ubwo yamuhaga lift amubeshya ko amujyana, nyuma yo kuva kwivuza, akamujyana muri lodge iherereye i Remera, aho yamusambanyirije atabyumvikanyeho, amwizeza ko ikizamubaho cyose azacyirengera. Mu kirego cye, uyu mubyeyi yagaragaje ko umukobwa yaje gusanga Dr. Sugira yaramuteye inda. Icyakora, ubwo yajyaga kwa muganga, inda yaje gukurwamo. Nyuma yaho, ngo yakomeje guhamagara Dr. Sugira ariko ntiyitaba telefoni ze. Yakomeje avuga ko Dr. Sugira amaze kumenya ko ibyabaye byamenyekanye, atongeye gusubira i Ndera aho yakoreraga. Ubugenzacyaha na bwo bwamuhamagaje ntiyitaba, hatangwa impapuro zo kumuta muri yombi ariko ntiyaboneka. Ibyo byatumye Ubushinjacyaha bumukurikirana nk’uwatorotse ubutabera. Dr. Sugira n’umwunganira mu mategeko bombi bashimangiye ko nta cyaha yakoze bityo ko nta n’ikintu na kimwe akwiye kuryozwa. Mu mvugo bahuriyeho, bagize bati: “Nta cyaha, nta gihano!” Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwavuze ko butanyuzwe n’igihano Dr. Sugira yari yarahawe, busaba Urukiko kumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw. Ni mu gihe umunyamategeko uhagarariye uwahohotewe na we yagaragarije Urukiko ko atanyuzwe n’indishyi za miliyoni 5 Frw zari zategetswe, asaba ko Dr. Sugira yazamurirwa indishyi akazishyura miliyoni 10 Frw, akongeraho miliyoni imwe y’igihembo cy’umunyamategeko n’ibihumbi 40 Frw y’amagarama y’urubanza. Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ruzasoma urubanza ku wa 15 Ukuboza 2026. Source ➡️ IGIHE

Gen Muhoozi yongeye gushimangira ko azasimbura se ============================= Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushimangira ko afite gahunda yo kuzaba Perezida w’iki gihugu nyuma ya se, avuga ko nta muntu uzamubuza kugera kuri iyo ntego. Ni ubutumwa uyu musirikare yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagaragaje ko yizeye Imana n’abaturage ba Uganda mu rugendo rwe rwo gushaka kuyobora igihugu. Yagize ati “Nziyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu nyuma ya Muzehe. Nta muntu uzambuza. Icyizere cyanjye ngishyize mu Mana Ishoborabyose no mu baturage b’igihugu cyanjye, abagabo n’abagore.” Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi ntiyigeze agaragaza igihe ateganya kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ahubwo yashimangiye ko azabikora nyuma y’ubutegetsi bwa se. Uyu musirikare umaze igihe agaragaza inyota yo kuyobora Uganda, mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ko ari we uzasimbura Museveni, umaze imyaka 40 ku butegetsi. Source ➡️ IGIHE
